Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Sandrine Isheja wari umunyamakuru wa Kiss Fm yagizwe umuyobozi muri RBA

Kuri uyu wa 27 Kanama 2024, hatangajwe ko ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyahawe umuyobozi mushya wungirije.

Kuri uyu mwanya w’umuyobozi w’ungirije muri RBA, ni Sandrine Isheja wari usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm wahawe izi nshingano.

Ubusanzwe uyu mudamu yamenyekanye cyane kuri iyi radio ya Kiss Fm mu biganiro bitandukanye byiganjemo iby’imyidagaduro.

Kuri uyu munsi kandi Zephanie Niyonkuru wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yakuwe muri izo nshingano.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments