Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Saa Saba zo mu gicuku Abanyerondo bafashe abajura bari bibye inka

Mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga, Abashinzwe umutekano bafashe abajura babiri bari bibye inka mu murenge uturanye n’uwo.

Mu masaha ya Saa Saba z’igicuku nibwo muri uyu mudugudu, Abanyerondo bari ku irondo bacunze umutekano, bahura n’abasore babiri bashoreye inka, babahagaritse batangira kubarwanya aho guhagarara.

Umwe muri bo yabonye bitavamo ahita yiruka, Abanyerondo basigarana umwe w’imyaka 17, bamubajije aho iyo nka bibye bari bayikuye, avuga ko bayikuye  i Musumba mu Murenge wa Mbare mu Karere ka Muhanga.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyarucyamu, ndetse batangaza ko uyu wafashwe yitwa Mukiza Lodge Claude.

Nshimiyimana J. Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, nawe yemeje aya makuru ndetse ashimira Abanyerondo bashoboye gukora akazi kabo neza.

Ati: “Turashimira aba banyerondo babashije gufata aba bajura, kuko iyo bahuga iyi nka iba yamaze kugenda. Ikindi turasaba Abanyarwanda kuba maso na bo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, kuko nubwo hari ingamba nyinshi zo guhangana n’ibisambo ariko ntibirashira muri sosiyete”.

Uyu musore wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, mu gihe hagishakishwa mugenzi we. Naho inka yafashwe yahise ibona nyirayo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments