Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rusizi ababyeyi bahangayikishijwe n’umwarimu utera inda abanyeshuri ubutitsa

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 26 Kanama 2024 nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwasuye abaturage bo mu karere ka Rusizi ubwo bari mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Kuyi uyu munsi Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’umwarimu ukomeje guhohitera abakobwa biga muri iki kigo ndetse bamwe akabatera inda.

Visi-Perezida wa Komite Nyobozi y’ababyeyi barerera mu Ishuri rya Murira, Ntirumenyerwa Olivier, yabwiye RIB ko uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron, mu mezi yashize yasambanyije umukobwa akamutera inda ndetse muri Gicurasi akaza kumufasha kuyikuramo, nkuko uwo mwana w’umukobwa yabyivugiye ko ari Bukuru Aaron wari waramuteye inda ndetse akamufasha kuyikuramo.

Nyuma yo gufasha gukuramo inda uwo munyeshuri, Mwarimu Bukuru Aaron yahise aburirwa irengero ndetse amara amezi 2 arenga ataza kwigisha, bituma ikigo cyandikira akarere kikamenyesha ko umwarimu yikuye mu kazi nta mpamvu.

Ibyi byatumye akarere kamwandikira kamumesha ko yahagaritswe ku kaziby’agateganyo. Bivugwa ko uyu mwarimu igihe yari yarabuze, yari ari gushaka abantu bashobora kumuhuza n’ababyeyi buwo mwana ngo bagire uko babigenza.

Nyuma Bukuru yaje kugaruka, ajya kwisobanura ku karere impamvu yavuye mu kazi, gusa yagezeyo ahita atabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha ndetse ashyikirizwa ubutabera ariko mu minsi mike batunguwe no kubona agarutse.

Nyuma yibyo byose, ubu mu kigo harimo abandi banyeshuri batatu batwite nabo bicyekwa ko uwo mwarimu ashobora kuba ariwe wabateye inda.

Aba babyi bagaragaje ko bahangayikishijwe nuko abana benshi bashobora kuzisanga batwite abandi baranduye ibirwara mu gihe hatagize igikorwa.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangarije aba baturage ko rugiye gushyira imbaraga muri iki kibazo ndetse ko ntakiguzi na kimwe gishobora gutuma umuntu wasambanyije umwana adahanwa.

RIB kandi isaba abaturage kujya batangira Amakuru ku gihe kugirango bafashe inzego gukemura ibibazo nkibi.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments