Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Cyinzuzi mu kagari ka Budakiranya,umudugudu wa Kamatongo, ikirombe gicukurwamo amabuye cyakwiriye abantu 10. Ibi byabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.
Benda Theophile,Gitifu w’umusigire w’umurenge wa Cyinzuzi yemeje aya makuru avugako aba bantu bacukuraga mu kirombe mu buryo butemewe n’amategeko aho yaboneyeyeho no kugenera ubutumwa abaturage.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga mu masaha y’umugoroba kuri uyu munsi wo ku wa gatatu abantu 4 nibo bari babashije gukurwamo muri icyo kirombe naho abandi batandatu bari bagishakisha uburyo bwo kubakuramo. Ni mu gihe iki kirombe cyaguye saa tanu zamanywa.