Mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu haravugwa inkuru y’abantu bane bagwiriwe n’ikirombe batatu bagakomereka naho undi umwe akitaba Imana.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 nibwo iyi mpanuka yabaye. Amakuru aravuga ko uwitabye Imana aguye muri iki kirombe cyacukurwagamo itaka, ari umugore w’imyak 26.
Uyu mugore waguye muri iki kirombe yitwa Nizeyimana Florence mu gihe abakomeretse ari Ishimwe Christian ufite imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe uwahasize ubuzima ari Nizeyimana Florence w’imyaka 26.
Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero w’umusigire yemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Kiriya kirombe cyari gifunzwe kidakora bagicukuraga mu buryo butemewe nuko kirabagwira batatu barakomereka umwe ahasiga ubuzima, abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”
Gitifu Bizimana yasabye abaturage kwirinda kwishora ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse asaba n’ababibona gutanga amakuru ku gihe.