Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Kirebe, haravugwa inkuru y’umukobwa witabye Imana azize inyama z’ipusi yahawe n’umuturanye.
Uyu mukobwa witwaga Musenge, yari ari mu kigero k’imyaka 20, akaba yarapfuye ku wambere, agashyingurwa ku wakabiri w’iki cyumwe, ndetse abavandimwe be basangiye izo nyama bakaba barembeye mu bitaro.
Biravugwa ko inyama bariye bazihawe n’umuturanyi washaka kuroga umuryango wose, gusa zikaribwa n’abana gusa, ndetse akimara kumenya ibyabaye, yahise aburirwa irengero.
Nyina w’uwo mukobwa ,avuga ko umugore baturanye yaje mu rugo rwabo asaba abana kuzana isahani yo gushyiramo ibiryo byo kugaburira nyina uri ku kiriri dore ko amaze iminsi mike abyaye . Uwo mubyeyi avuga ko umwana yahaye umuturanyi isahani agashyiramo ibiryo gusa akaza kubuzwa kubirya n’undi mwana nyuma yo gukeka byarozwe .
Uwo mubyeyi yagize ati” Amaze kuzana iyo sorori, musaza we yarapfunduye abonamo inyama enye n’ibitoki bitagera Kuri bitandatu ,musaza we yarabyemo aravuga ngo mawe ibi b’iryo ntubirye babijyana mu nzu yabo .”
Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko umuturanyi yabahaye ibiryo agamije kuroga abagize umuryango we .
Yagize ” Amaze kumuha ibyo biryo yaramubwiye ngo agaruke atware ibido y’amazi kuko urebye yashaka ko uwuticwa n’inyama azira ayo mazi .”
Nyuma y’umugore wo muri urwo rugo abujijwe kurya ibiryo bivugwa ko byarimo inyama z’ipusi,umwana w’umukobwa wari wabizanye we n’abavandimwe be babijyanye kubirira mu rutoki .
Bamwe mu baturanyi bakeka uwo mukobwa yazize kugaburirwa inyama z’ipusi , bahawe n’ umuturanyi wabo kugeza ubu waburiwe irengero nyuma yo kumva ibyabaye .
Umwe mu baturanyi yavuze ko uwo mukobwa mbere yo gupfa yarutse imbavu z’ipusi ndetse akavuga ko mu rugo rw’uwazibahaye bari babaze inyama zayo.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Kirebe, yavuze ko umugore ushyirwa mu majwi n’abaturage n’uwo muryango ,naboneka ubuyobozi buzabaganiriza ndetse icyo kibazo kigashyirwa mu Nteko y’abaturage muri ako kagari.