Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIP Mukonya ! Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba ruhago, yuko myugariro wa AS Kigali Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya  yitabye Imana.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wakiniraga As Kigali, yaguye mu kibuga ari gukina n’abatarabigize umwuga. Uyu mukinnyi yaguye ku kibuga giherereye i Mageragere ubwo yari ari gukinira ikipe yitwa Ingenzi FC.

Iyi kipe yitwa Ingenzi Fc yari iri gukina n’indi kipe yitwa Dusabane FC. Naho Mukonya we yagize ikibazo ubwo yagonganaga n’umuzamu wa Dusabane Fc , ari nacyo cyaje kumuviramo iherezo ry’ubuzima.

Ubwo Mukonya yagonganaga n’umuzamu, ururimi rwaguye munda ndetse rufunga imyanya y’ubuhumekero bituma atabasha gukomeza guhumeka. Hitabajwe imbangukira gutabara ariko Nyakwigendera ntiyabasha kurenga aho.

Mukonya yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports ndetse na As Kigali mbere yuko yitaba Imana. Kuri ubu Umurambo wa Mukonya uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments