Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abasore batatu batwe muri yombi bacyekwaho gukubita, gukomeretsa ndetse umutarage wo muri ako karere ndetse bikaza kubyara urupfu.
Aba basore batatu bacyekwa ko bakubise ndetse banakomeretsa uwitwa Mbahungirehe Esther, ubwo bari bahuriye mu kabari/ yewe biza no kumuviramo gupfa.
Kuri uyu wa 1 Kanama 2024 nibwo aba basore bakoze aya mahano aho byabereye mu Murenge wa Mukura, akagari ka Karambo, uru rugomo kandi rwabaye ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba.
Umunyamabanga nshinwabikorwa w’umurenge wa Mukura , Emmanuel Ndayambaje, avuga urupfu rw’uyu mukobwa barumenye ndetse bicyekwa ko ashobora kuba yishwe n’urugomo yakorewe.
Ati “Twahawe amakuru ko Mbahungirehe Esther yapfuye biturutse ku rugomo yakorewe kuwa 31 Nyakanga 2024 na Nyituriki barwaniye mu kabari amukubita inkoni agwa hasi bamutwara iwabo mu rugo ari naho yaje kugwa, ku mugoroba wa tariki 01 Kanama 2023.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Murunda urasuzumwa, mbere y’uko ushyingurwa. Naho aba basore bacyekwa babaye bacumbikiwe na RIB.