Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIB yerekanye itsinda ry’abatekamutwe bibaga abacuruzi

Kuri uyu wa 29 Kanama 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abagabo batandatu batawe muri yombi n’uru rwego bacyekwaho ubwambuzi bushukanyi.

Aba bagabo batandatu bari barakoze itsinda ryo kujya bashuka abacuruzi bakabacucura utwabo, babashukisha abakiriya n’amasoko.

Muri aba bagabo hari umwe wari ushinzwe kwambara neza akajya kugirana ibiganiro n’abacuruzi ababeshya ko afite isoko, hakaba harimo n’undi usanzwe ari umucuruzi ku Ruhuha, uyu we yari ashinzwe gucuruza ibyibwe.

Muri iyi kipe buri wese yari afite imirimo ashinzwe, undi wa gatatu yari umushoferi ushinzwe gutwara ibyo bibye abivana ahantu hamwe abijyana ahandi. Muri abo hari n’uwari ushinzwe gukora inyemezabwishyu baha abo bacuruzi.

Aba bagabo bafashwe nyuma y’igikorwa baheruka gukorera mu imurika gurisha ryabereye i Gikondo. Aho ibyo bafatanywe bigizwe n’imifuka 100 y’umuceri, amajerejani y’amavuta 20, ibyuma byo kubakisha (tube) 300, amabati 300 n’amakesi y’inzoga 120 n’ibindi.

Ibi byose bafatanywe ni ibyo babonye mu buryo bw’ubwambuzi bushukanyi, aho bihagaze agaciro ka million 20 Rwf.

Aba bafashwe bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n’icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi RIB Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abacuruzi abasaba ko bakwirinda Kwizera umuntu wese ubonetse ndetse ibyo bakora bakabishyiramo amakenga.

Ati “Turagira inama abacuruzi kutizera abantu bose ngo ni uko bambaye neza bityo bakagira amakenga, ubushishozi no kwirinda uburangare. Ibi byaha byakwirindwa kuko nta bwenge bundi bafite usibye ubucakura gusa.”

Ni mu gihe aba bafashwe, ibyaha byose bashinjwa bihanirwa, aho igifite igihano gito ari gufungwa imyaka 2 naho ikinini kikaba imyaka 10.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments