Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIB yataye muri yombi umugabo ucyekwaho kwica umugore we amuciye umutwe

Mu karere Ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 34 watawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we uherutse kwitaba Imana aciwe umutwe.

Uyu mugabo witwa Kayijuka Antoine w’imyaka 34 yari asanzwe abana n’umugore we Nyiranshimyumukiza Vestine w’imyaka 32, gusa umugore yaje gusangwa mu ishyamba yapfuye.

Umurambo w’uyu mugore wasanze ku mugezi uri mu ishyamba rya Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, aho babanje kubona igihimba nyuma bakaza kubona n’umutwe.

Umugabo ubwo yafatwaga yasobanuye ko atazi uko umugore we yaba yarishwe, kuko yasohotse mu rugo mu masaha ya Saa saba z’ijoro, gusa nyuma umugabo agiye kumushaka aramubura.

Umugabo avuga ko umugore yasohotse agiye ku bwiherero ariko agatinda, haciyeho nk’iminota 20 umugabo yarasohotse aramushaka hose aramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeuse, yemereye Imvaho Nshya ducyesha iyi nkuru, iby’aya makuru

Avuga ko ubwo umugabo yamaraga kubura umugore we, yahise atabaza irondo ngo rimufashe gushakisha ariko baramubura nubundi , nyuma nibwo baje guhabwa Amakuru n’umushumba avuga ko abonye umuntu wiciwe ku mugezi, bagiye kureba basanga ni wa mugore.

Gitifu Ingabire Joyeux ati: “Umurambo twaje kuwusanga mu mugenzi uri mu ishyamba riri Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu bilometero 5 uvuye aho batuye duhawe amakuru n’umushumba wari uragiye inka, igihimba kiri ukwacyo, yambaye ubusa buri buri umubiri wose, umutwe tubanza kuwubura, dukomeje kuwushakisha tuza kuwubona hafi y’icyo gihimba.”

Nyakwigemdera asize abana babiri n’umugabo, umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 6 n’umukobwa w’imyaka 3

Akomeza avuga ko mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu, umugabo we yabaye atawe muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, acyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we.

Gitifu kandi akomeza gushishikariza abaturage kwirinda ibyaha no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments