Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIB yataye muri yombi abajura ba Bank bakoresha mudasobwa bari bamaze kwiba million 100

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abajura barimo Abanyarwanda ndetse n”abanyamahanga bibye bank yinaha mu Rwanda bakoresheje mudasobwa.

Umuvugizi wa Dr Murangira B Thierry yasobanuye uko aba bajura babikoraga ndetse nuko bafashwe.

Dr Murangira B Thierry yavuze ko aba bajura bari barakoze agatsiko bakoreramo, aho buri muntu ugize agatsiko bamusabaga gufunguza konte muri bank ndetse bakamuha na ATM Card, iyo konte ikajya inyuzwaho amafaranga bibye, ndetse bakamusezeranya ko bazajya bamuha nka 40% y’amafaranga yanyujijweho. Ibi kandi akenshi babisabaga urubyiruko.

Yakomeje avuga uwari ubakuriye ari uwitwa Murindabigwi Patrick, ndetse ko bafite abandi bakorana bari mu mahanga n’abandi batarafatwa bagishakishwa bari mu Rwanda.

Rero muri aba bakorana bari mu mahanga hari umukozi wa bank imwe ikorera aho mu mhanga ikaba ikorera na hano mu Rwanda, niwe wabafashije kubona icyo wakwita nka access code kugirango babashe kwinjira muri system yiyo bank ikorera hano mu Rwanda ubundi batangire kwibamo amafaranga.

Avuga ko aba bajura bari bamaze kwiba million hafi 100, gusa 39 arizo bari bamaze gukwirakwiza kuri ayo ma konte, bityo rero bakaba bafashwe bagiye kwambuka ngo bajye kuyabikuza mu gihugu cy’amahanga.

Aba bajura babajijwe impamvu banze kuyabikuza mu Rwanda, bavuga ko bitari gukunda ko babasha kuyibira mu Rwanda kandi ko mu Rwanda nta muntu bari kubona ubaha access code ndetse ko Financial security yo mu Rwanda ikomeye kuyinjiramo.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko aba bajura bakurikiranyweho ibyaha 4 aribyo Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Icyaha k’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri za mudasobwa n’icyaha cy’ubujura.

Muri ibi byaha bashinjwa, igifite igihano gito ni igihano kiri hagati y’imyaka 2 na 3, naho igifite igihano kirekire, ni hagati y’imyaka 10 na 15. Bivuze ko baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’imyaka 2 na 15.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments