Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RGB yatangaje ibiri kugenderwaho kugirango insengero zifungwe

Muri iyi minsi urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruri gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa n’itegeko. Kuri ubu hamaze gufungwa insengero zigera ku 5600.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rwego, rwatangaje bimwe mu bigenderwaho kugirango insengero zifungwe.

Itangazo ryagiraga riti “Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, ruri mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikorere n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire ndetse no kureba niba abayozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagariye umuryango no ku rwego rw’umuryango rufite izindi rukurikirwa.

Muri iri genzura, aho bigaragara ko hari insengero n’imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere birahagarikwa.

Nzego bireba zizakomeza gufatanya n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu kwubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n’inyubako byujuje ibisabwa n’amategeko.”

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments