Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rayon Sports Day uyu mwaka izaba yihariye

Ubusanzwe buri mwaka mbere yuko shampiona y’ikiciro cyambere itangira mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports igira umunsi udasanzwe witwa Rayon Sports days, cyangwa se umunsi w’Igikundiro.

Kuri uyu munsi niwo munsi Rayon Sports yerekaniraho ibikorwa yakoze imbere y’abafana bayo. Yerekana abakinnyi yaguze, abatoza, abayobozi ndetse ikerekana n’abakinnyi izifashisha muri uwo mwaka w’imikino ukurikiraho.

Kuri uyu munsi Kandi haba hagomba kuba umukino wa gicuti uhuza Rayon Sports nindi kipe yabyemeye, aho aba ari umukino wo kwerekana ubushobozi bw’abakinnyi iyi kipe yaguze ndetse no guha ibyishimimo abitabiriye uyu mukino.

Uyu mwaka rero uyu munsi uzaba wihariye kuko wabanjirijwe n’icyumweru cya Rayon , cyiswe Rayon Sports week. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera muri stade Amahoro ivuguruye ndetse Rayon Sports ikaba izakina na Azam Fc yo muri Tanzania. Uyu munsi uzaba tariki ya 3 Kanama 2024.

Iki cy’umweru cyatangiye ku wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024. Iki Cyumweru kandi ni no mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Rayon Sports imaze ikorana na Skol aho perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko banyuzwe gukorana n’uru Ruganda rwenga inzoga rwa Skol kuko hari byinshi rubabasha bitari mu masezerano bagiranye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments