Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Police y’u Rwanda yatangaje igihe abashaka gukorera perime zo gutwara ibinyabiziga bya otomatike bazatangirira

Nyuma yuko Abanyarwanda benshi bagiye bagaragaza ko bifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bya otomatike bizwi nka Automatic Transmission, kuri ubu Police y’u Rwanda ishami rishinzwe ibyo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko mu Rwanda iyi gahunda igiye gutangira.

Iri ishami mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, rivuga ko abantu bose bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatic, bazatangira gukora tariki 9 Nzeri 2024, mu gihe abifuza kuzakorana bazatangira kwiyandikisha ku wa 6 Nzeri 2024.

Iri tangazo kandi rivuga ko abazatangira gukorera izi mpushya bazakorera ku bibuga birimo Kicukiro/Busanza, Kicukiro/Gahanga, Nyarugenge na Musanze.

ITANGAZO riragira riti “Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu bose bifuza gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission), ko kuva tariki 09 Nzeri 2024, ibyo bizamini bizatangira gukorwa ku bibuga bikurikira: Kicukiro/Busanza, Kicukiro/Gahanga, Nyarugenge na Musanze.

Abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva tariki 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa. Abifuza gukora ibindi byiciro ku binyabiziga bya Otomatike, bazabimenyeshwa.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri: 118 / 0798311012”

Ibi bibaye nyuma yuko mu Rwanda yewe no ku Isi yose, imodoka nyinshi zikomeje gukorwa ari iza Automatic, ndetse hakaba hari ikibazo cy’uburyo abantu bazakomeza kwiga iza Manuel kandi iziri kuza ari automatic.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments