Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza umugabo yatwitse inzu kubera umugore yamwimye ayo kunywa icupa

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka  Rurangazi mu Mudugudu wa Musongati , haravugwa inkuru y’umugabo washatse kugirira nabi umugore we amubuze atwika inzu babagamo, bapfa ko umugore yanze kumuha ayo kunyera icupa.

Uyu mugabo witwa SEBATUNZI Innocent  w’imyaka 42 n’umugore ngo ubusanzwe bari baragujije amafaranga mu kimina ubundi bayaguramo isambu ariko ntibarangiza kuyishyura bavuga ko bazatanga andi nyuma. Ubwo rero igihe cyo kwishyura kigeze babuze ayo kwishyura ngo isambu ibe iyabo.

Byabaye ngombwa ko banyiri isambu bayisubiza ubundi nabo bagasubizwa amafaranga yabo ibihumbi 400. Kuva ubwo umugabo yatangiye kujya ashyira igitutu ku mugore ngo amuhe ayo kujya kunyera icupa ariko umugore akanga akamubwira ko bayafashe mu kimina bityo ko bagomba kwishura.

Umugabo rero yaje kujya mu kabari aranywa arasinda ubundi abwira nyiri akabari ati “Ngiye gukora akantu  iwange, umugore wanjye ntabwo ankira”. Ubwo nyiri akabari akimara kumva ibyo yahise ahamagara umugore aramuburira.

Umugore yumvise ibyo yahise ahungira kwa Sebukwe ubundi umugabo aje amubuze ajya hejuru y’inzu amenagura amategura yari yarasakaje, atwika imyenda y’abana , matera n’ibindi bintu biri mu nzu.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yavuze ko uriya mugabo  yari yarasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we bakaba bafitanye abana bane.

SEBATUNZI kandi yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya  Nyagisozi kugira ngo akurikiranywe. RIB ikaba yatangiye iperereza kuri ibi byaha.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments