Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyamasheke habaye impanuka ikomeye ya coaster yari itwaye abagenzi 27

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi, iva mu karere ka Karongi yerekeza mu karere ka Rusizi yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igeze mu karere ka Nyamasheke.

Iyi mpanuka ikomeye yabereye mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko ubwo umushoferi yari ageze mu ikorosi riri mu muhanda unyura muri uyu mudugudu wa Kibirizi, Shoferi wari utwaye iyi modoka yagenderaga ku muvuduko uri hejuru bityo ananirwa kuringaniza umuvuduko bituma iyi modoka yibarangura irenga umuhanda.

Iyi modoka yaguye munsi y’umukingo, yari irimo abagenzi 27 ndetse na Shoferi wa 28, iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, ndetse n’abandi bose bari muri iyo modoka barakomereka.

Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC174M nayo yangiritse ku buryo bukomeye nyuma yo kugwa munsi y’uyu mukingo.

Amakuru ahamya ko iyi mpanuka yatewe no kwirara kwa Shoferi ntabashe kugendera ku muvuduko wagenwe bityo akarenga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru.

SP. Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze.”

Yakomeje ati: “Dukunda kwibutsa batwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw’abantu, bagomba kugenda bitwararitse. Niba umushoferi ageze mu ikorosi agafata feri bimworoheye, akarikata neza. Ariko usanga bamwe mu bashoferi impanuka zigenda zigaragara biterwa no kwirara ngo imodoka barayimenyereye n’ikorosi bararizi bagakora impanuka nk’izo.”

Aba bantu bose bakomeretse ku buryo nta numwe wasigaye adafite igikomere. Abakomeretse bahawe ubuvuzi bw’ibanze naho Abakomeretse bikomeye bagiye kwitabwaho mu bitaro bya Kibogora, uwapfuye ajyanwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Buri munsi Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryibutsa abatwara ibinyabiziga kujya bagendera ku muvuduko wagenwe ndetse bakirinda gutwara banyweye ibiyobya bwenge cyangwa bari kuvugira kuri fone kugirango birinde impanuka za hato na hato.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments