Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ntuzaryamane na Boss wawe! Dore abantu 12 utagomba kuryamana nabo ndetse n’ingaruka zo kuryamana nabo

Gukora imibonano mpuzabitsina hari ababigize imikino, babona uwo ari we wese bagasara nta no kubanza kugenzura; nyamara si byiza gupfa kuryamana n’uwo ubonye wese, kuko hari ushobora gutuma wicuza ubuzima bwawe bwose. 

Urubuga Metro rwatangaje bamwe mu bantu ukwiye kwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina. 

Umuntu muturanye: Si byiza kuryamana n’umuntu mubana mu gipangu kimwe. Iyi ni ya nshuti isanzwe muturanye cyane ku buryo isaha n’isaha muba mushobora guhura. 

Ikibi cyo kuryamana n’uyu muntu, ni uko muhita mutangira kubaho nk’abakundana, nyamara nta rukundo rudasanzwe muba mukundana. Iyo habayeho igituma mushwana, biba bibi kuko umwe atangira kumva yava aho cyangwa bikarushaho kuba bibi kuko muhura cyane. 

Umukoresha wawe: Kuryamana n’umukoresha wawe mbere yo gutangira akazi ni bibi, kuryamana na we nyuma yo kubona akazi byo bikaba agahomamunwa. 

Nuramuka uryamanye n’umukoresha wawe, bizatuma abakozi bagenzi bawe bakwibazaho cyane binagutere ipfunwe igihe uri mu bandi. Ikindi kibi ni uko bizakubangamira kuko igihe cyose azajya aba akwifuza si ko wowe uzaba umwifuza.
Ikindi kibi cy’abakoresha muba muhujwe n’akazi. Nta zindi gahunda aba agufitiye, naramuka aguhararutswe mu buriri n’akazi yaguhaye uzakabura. 

Umuhungu ukunda kwifotoza aho ari hose: Ushobora kuba wumva ko abahungu bose bakunda kwifotoza nta kibazo cyabo, ariko burya uzitondere gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kuko umuntu udatinya kwifotora ari kurya, mu kabari, mu musarani n’ahandi agatinyuka gushyira ayo mafoto ku karubanda, nimuryamana ntazabura gufotora ibyo bihe byiza kandi uko azakoresha ayo mafoto biri mu biganza bye. 

Umunsi umwe ashobora kuzayashyira ku mbuga nkoranyambaga utanabikekaga, abana bawe rimwe bakajya bakubaza icyo wabikoreye dore ko amafoto yo kuri internet bitoroshye kuyasiba. 

Uwo mwahoze mukundana: Si byiza na gato kongera kuryamana n’umuntu mwahoze mukundana. 

Wenda bishobora kubaho ko mwakongera kuryamana inshuro imwe wacitswe, ariko iyo bibaye ubwa kabiri, gatatu, kane biba byatangiye kuzamba. 

Umwarimu wawe: Bibaho ko wabona umwarimu wawe ukiri muto, usa neza, uteye neza, ukumva uramukunze. 

Hari n’ubwo umwarimu ari we ugukunda, akakubeshyeshya ko azajya aguha amanota menshi ariko agamije ko muryamana. 

Umwarimu wawe rero, yaba ari wowe wamukunze cyangwa ari we wagukunze, ntuzigere uryamana na we. 

Ntukajye wemera kuryamana n’umugabo washatse utitaye ku byo agusezeranya cyangwa ibyo avuga. Ntibikabeho! 

Ntuzigere wemera kuryamana na boss wawe. Niba  akubuza amahwemo bikabije, jya ureka akazi kandi wiringire ko Imana izaguha akandi kazi keza kurushaho. 

Ntuzaryamane n’abantu uyoboye cyangwa ubereye pasiteri,  niba uri pasiteri ukaryamana n’abakiristu bawe, uwo niwo muvumo wambere uzaba ugize. 

Ntukaryamane n’umugore wubatse: Niba mutangiye gukundana  binyuze mu biganiro, mu mishyikirano y’akazi cyangwa mu mashuri, mujye muhagarika ubwo bucuti. Kuko kuryamana n’umugore w’ubatse uba uri gusenyera undi mugabo. 

Ntuzigere uryamana n’abarimu bawe: ibi benshi babikora bashaka amanota cyangwa bashaka ubundi bufasha ku barimu, ariko ndakubwiza ukuri ko nicyo kintu cyambere wazicuza mu buzima bwawe. 

Niba uri umucuruzi, ntuzigere wemera kuryamana n’umuntu ushobora kuba umukiriya wawe kugira ngo gusa ugere ku ntego yawe. Ntibikabeho! 

Ntugasambane n’ababyeyi b’uwo mwashakanye. Icyaha cyambere kizagukurikirana n’umuryango wawe ni ugusambana na Nyokobukwe cyangwa Sobukwe. Byakwanga byakunda nubikora, mu rugo rwawe nta mahoro uzigira ugira. 

Ntukaryamane n’umukozi wawe:  niramuka uryamanye n’umukozi wawe wo mu rugo uzamenye ko ariryo shyano ryambere uzaba wikururiye! Hari ubwo ushobora kumutera inda cyangwa akayigutera, ngaho ibaze uwo mwashakanye n’abana bawe uko bazabifata. 

Ntugasambane n’inshuti z’abana bawe: ibaze uri umubyeyi, Umwana wawe akumva ngo uryamana n’inshuti ze! Nicyo cyasha cyambere uzaba usize umwana wawe. 

Nemera ko Imana yaremye imibonano mpuzabitsina kugira ngo ibe hagati y’umugabo n’umugore. Irinde kugirana imibonano mpuzabitsina nabo muhuje ibitsina. Imana yanga abaryamana n’abo bahuje igitsina, kandi nawe wakagombye kubarwanya. 

Ntugasambane n’abavandimwe bawe cyangwa bene wanyu : niwibeshya ukabikora ntuzatinda kubona ingaruka z’amaraso! Amaraso si amazi. 

Ntugasambane n’umukunzi w’inshuti yawe cyangwa w’umuvandimwe wawe: ibaze ukuntu ibintu ukora amasaha 2 gusa biba bigiye gusenya umubano w’ubatse mu myaka 20. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments