Thursday, October 31, 2024
spot_img

Nahimana Eric yategewe kumara icupa ry’urwagwa arimaze arapfa

Mu karere ka Musanze mu Murenge Shingiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nahimana Eric witabye Imana nyuma yuko avuye mu kabari gusangira na mugenzi we, ndetse amaze n’inzoga yari yategewe.

Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuwa 17 Nyakanga aribwo umuturanyi wa Nahimana Eric yamuhamagaye ngo amusange mu kabari bice akanyota. Kuri uwo mugoroba ari nabwo eric yitabye Imana.

Ubwo Eric yageraga mu kabari yatangiye gusangira na mugenzi we, bigeze hagati amutegera kumara icupa ry’urwaga, undi nawe ati “nkarimara”. Nyuma baje gutandukana buri umwe arataha, Nahimana ageze hafi yiwe nibwo  yikubise hasi, abaje gutabara basanga yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, yemeje aya makuru.

Yagize ati  “Uwo muturanyi we yarimo anywera mu kabari amuhamagara amusaba kuhamusanga ngo amugurire inzoga. Yabaye akihagera aramutegera ngo anywe iyo nzoga yari mu icupa y’urwagwa, amubwira ko nayimara aba ari umugabo. “

Akomeza ati “Ubwo rero na we ntiyazuyaje yahise ayinywa ayimaramo. Ubwo yarimo ataha yageze hafi y’iwabo yikubita hasi, abaturage bari hafi aho, bashaka amazi bamusukaho bagerageza kureba ko yazanzamuka kuko bacyekaga ko yagize intege nke zituruka ku kunywa inzoga, mu kumukoraho basanga yamaze gupfa”.

Uyu muyobozi avuga ko umuntu akakwemeza ko inzoga ari yo yamwishe gusa Ubugenzacyaha bwahageze , bukazakora iperereza ndetse n’uwaguriraga uwo mugabo atabwa muri yombi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments