Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Musanze habaye impanuka ikomeye yatumye umuhanda ufungwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, habereye impanuka y’ikamyo nini itwara imizigo yahirimye mu muhanda ikawufunga.

Amakuru avuga ko ubwo iyi mpanuka yabaga ntakindi kintu yangije uretse kuba ubwayo yangiritse ndetse nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka ngo abe yapfuye cyangwa yakomeretse dore ko na shoferi wari uyitwaye yavuyemo ari mutaraga.

Amakuru atangwa n’umushoferi wari utwaye iyi modoka, yavuze ko ubwo yari atwaye , yabuze feri bigatuma imodoka ishaka gukora Impanuka, rero kugirango itaza kugira abantu igonga cyangwa ibindi bintu, yakomeje arwana nayo, ari nabyo byaje gutuma ihita igwa mu muhanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo bwatangaje ko bakimenya aya makuru bahise bihutira kugera aho impanuka yabereye kugirango hatangwe ubutabazi, ndetse Inzego za Police zahise zitangira ibikorwa byo gukura iyi modoka mu muhanda.

Mu gitondo ubwo ibikorwa byo gukura iyi modoka mu nzira byarimo bijya mbere, Police y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Musanze wabaye ufunzwe by’agateganyo gusa aho ibi bikorwa byarangiriye, Umuhanda wongeye uba nyabagendwa nkuko byatangajwe na Police y’u rwanda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments