Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Musanze Fc yasabye kurenganurwa, isabira ibihano abasifuzi

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26 Kanama 2024, ikipe ya As Kigali yakinnye n’ikipe ya Musanze Fc, ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali Pele Stadium, aho As Kigali ariyo yari yakiriye. Uyu mukino warangiye ikipe ya As Kigali itsinze igitego 1 ku busa.

Gusa ikipe ya Musanze Fc ntabwo yishimiye imisifurire yo muri uyu mukino, ndetse ivuga ko yibwe igitego yari yatsinze ku munota wa 15 w’umukino.

Si ibyo gusa kuko ivuga ko igitego As Kigali yabatsinze, umukinnyi wa Musanze yari yabanje gukorerwa ikosa rigaragara ariko ryirengagizwa nkana.

Kuri ubu iyi kipe yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, irisaba kuba yarenganurwa ndetse n’abasifuzi bagahabwa ibihano.

Mu ibaruwa bandikiye FERWAFA bagiraga bati ” Bwana tubandikiye ibaruwa dusaba ubutabera ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona aho MUSANZE FC yari yasuye ikipe ya AS KIGALI, umukino wabereye kuri sitade ya pele.

Umukino watangiye kugihe ndetse ugenda neza ku mpande zombi gusa ku munota wa 15 w’umukino Musanze FC twatsinze igitego cyiza nkuko amashusho abigaragaza hanyuma umusifuzi wo ku ruhande wa mbere bwana NDAYISABA Saidi akacyanga nkana kubushake aho yagaragaje kuririra kandi ntahybaye nkuko amashusho abigaragaza, uyu wari umukino waruri gutambuka binonankuko kuri Magic Sports isanwe ifite ubwo burenganzira.mu bushaba mufite mubaha mwabasaba amashusho y’umukino mukabyirebera namwe, siyo kosa gusa ryabaye ku ruhande rw’imsifuire dore ko n’igitego ikipe ya AS Kigali yadutsinze babanje gukora umikinnyi wacu (SOLOMON ADEYINKA)ikosa rigaragarira buri wese ndetse nyuma yiryo kosa twari ibuyobe umukino MURINDANGABO Moise akabirengeraiza ku bushake.

Bwana, tukaba twifuza ko abo basifuzi batafirwa ibihano bikomeye kubera amakosa akomeye Atari aya kinyamwuga bagaragaje muri uyu mukino Kandi tukaba dusaba ko batazongera na rimwe gusifura umukino uwari wo wose ikipe ya Musanze FC irimo gukina kuko si ubwa mbere bagaragaje iyi myitwarire idakwiye mugihe badusifurira.”

Kuri ubu hategerejwe icyemezo cya FERWAFA niba izarenganura iyi Musanze Fc ndetse igahana n’abasifuzi cyangwa se niba izayitererana.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments