Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muri Kamonyi abantu 40 barogewe mu byo kurya

Mu murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri 40 barembye nyuma yo kurya ibiryo byahumanyijwe.

Aba bantu 40 bariye Ibiryo bicyekwa ko byahumanyijwe ubwo bari mu kirori mu rugo rw’umugore n’umugabo bamaze igihe gito bashakanye, ababyeyi bakaba bari baje kubasura.

Aba bantu bakimara kurya no kunywa ibyo bazimaniwe baguwe nabi munda, ku buryo hitabajwe inzego z’ubuyobozi ndetse n’ubuganga.

Bamwe muri aba bantu bamerewe nabi bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma biri muri aka karere abandi bajyanwa  ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga.

Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, yavuze ko abarwayi bari kwitabwaho ndetse ko mbere bari bacyetse ko byoroshye ariko bagasanga biri ku rundi rwego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yemeje aya makuru ndetse asaba buri muntu wese waba wageze muri urwo rugo nyuma akumva ameze nabi ko yakwihutira kujya kwa muganga.

Ikinyamakuru The Chronicles kivuga ko abari basuye ndetse n’abari basuwe n’abandi bashyitsi bose bajyanwe kwa muganga nkuko Gitifu w’umurenge yabitangaje.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments