Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muri Afrika abana b’abazungu bagaragaye bari kugurisha mu cyamunara abanyeshuri b’abirabura bigana

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo impaka zabaye nyinshi ndetse n’uburakari buba bwinshi ku baturage batandukanye nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abanyeshuri b’abazungu bari kugurisha bagenzi babo b’abirabura.

Iyi videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri bamwe b’abirabura bafungiranye mu kazu kamwe, naho bagenzi babo bari kubaciririkanyaho ibiciro n’abandi bantu batamenyekanye.

Ibi byabereye ku ishuri rya Pinelands High School riherereye mu mujyi wa Cape Town. Muri aba bana  harimo abana biga mu mwaka wa 8 ndetse n’abana bari mu kigero k’imyaka 14 biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yishumbuye.

Ibi kandi bibaye mu gihe muri kiriya gihugu hakunze kugaragara ikibazo kivangura ruhu mu bigo by’amashuri cyane cyane mu bana bakiri bato.

Muri iyi Videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, umwana umwe w’umuhungu yumvikana ari guciririkanya ibiciro, avuga ko kuri abo bana barahabwa ibihumbi 100 by’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu cya Afurika y’Epfo.

Nyuma y’aya mashusho, Ikigo kirengera uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Afrika y’Epfo, SAHRC cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri iri hohoterwa ryakorewe abana rikozwe n’abana bagenzi babo.

Ni mu gihe abakoresha imbuga nkoranyamabaga bo bakomeza kuvuga ko aba bana ibyo bakoze bafite aho babikomora, bakomeza kuvuga ko baba babikomora ku babyeyi babo cyangwa amafilime berekwa n’ababyeyi babo.

Umuyobozi wa SAHRC nawe akomeza avuga ko ibi bintu bibabaje , ikibabaje cyane bikaba biri mu bana. Yagize ati “Birababaje cyane kubona ibintu twarwanyije mu myaka 30 ishize biri kugaruka kandi bihereye mu bana”.

Aba banyeshuri bane bahohoteye bagenzi babo, bahagaritswe kwiga by’agateganyo nkuko byatangajwe na minisiteri y’uburezi muri kiriya Gihugu cya Afurika y’Epfo.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments