Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muhima, habaye impanuka ikomeye cyane yahitanye ubuzima bw’abantu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 tariki ya 23 Kanama 2024, mu murenge wa Muhima habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro yabereye ku muhanda wa Sonatube-Kinamba, uherereye mu kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ho mu mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka ya rukururana itwara imizigo yagonze moto yari itwaye umugenzi, motari n’umugenzi yari atwaye bose bahita bitaba Imana.

Amakuru avuga ko byatewe nuko umushoferi w’iyi modoka ya rukururana wari uri kugendera ku muvuduko ukabije ageze kuri uwo mu motari abura uko agenzura umuvuduko we bituma amugonga.

Iyi modoka yagonze nabi uyu mu motari n’umugenzi yari atwaye kuko yabagonze bajya mu mapine y’imodoka irabakandagira, ku buryo yateye ubwoba buri muntu wari uri aho.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye BTN TV ducyesha iyi nkuru ati ” Nari nikoreye ubwatsi bw’inka noneho ntungurwa n’iriya kamyo iza yirukanka cyane kandi iri hagati y’ibindi binyabiziga”.

Umumotari nawe wayibonye ati” Iyi kamyo yaje iri ku muvuduko ukabije noneho ibura uko ifata feri bituma igonga moto abari bayiriho bahita bapfa”.

Abaturage bavuga ko iyi mpanuka kandi ishobora kuba yatewe nuko Shoferi ashobora kuba yatwaraga yasinze, ndetse bagasaba police kujya ijyenzura Kenshi ko bamwe mu bashoferi badatwara basinze kuko biteza impanuka nyinshi.

Inzego z’umutekano kandi zikomeza gushishikarisa abatwara ibinyabiziga bose kujya birinda gutwara basinze cyangwa banyweye mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments