Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muhanga umugabo yasambanyaga umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo w’imyaka 44 ucyekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we yibyariye.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wajyaga usambanya umukobwa yibyariye, yajyaga acunga umugore we n’abavandimwe buwo mukobwa bagiye, ubundi agafatirana uwo mwana w’umukobwa akamufata kungufu.

Umukobwa n’ubwo ngo atabasha kuvuga cyangwa ngo yumve ariko iyo Nyina yatahaga,  yakoresha amarenga akamubwira ibyo Se amukorera byose.

Nyuma yibyo uyu mugabo yagiye akorera umukobwa we byose , inzego z’umutekano zarabimenyeshejwe zibasha kuba zamuta muri yombi.

Bivugwa ko kandi Nyina w’uyu mwana ndetse n’abaturanyi nabo bashinja uyu mugabo iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we yibyariye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave yemereye iby’aya makuru Ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru.

Avuga ko ubwo aya makuru yari akimenyekana, inzego z’ubuyobozi, Police ndetse na DASSO bahise bakora operasio yo kumufata ndetse bamufata ahagana saa yine z’ijoro.

Ati “Twamufashe saa yine za nijoro dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mukobwa bikekwa ko asambanywa na Se umubyara bombi na Nyina muri iki gitondo bagiye gutanga ubuhamya kuri RIB.

Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga wajyaga uhohoterwa, afite imyaka 24 y’amavuko.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments