Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mu mpanuka ikomeye yabaye umuryango w’abantu 5 wahasize ubuzima

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, mu gihugu cya Kenya habereye impanuka yahitanye umuryango wose wari uyirimo gusa ku bw’amahirwe shoferi ararokoka.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi y’umuhanda wa Nakuru-Nairobi, aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yari itwaye uyu muryango w’abahungu bane ndetse na Nyina, yagonganye n’imodoka nini y’ikamyo yikorera imizigo.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yari itwaye uwo muryango, yitwa Christopher Ambani, gusa we ntiyahaburiye ubuzima yakomeretse bisanzwe, naho uwari utwaye ikamyo bagonganye witwa Morris Wahome nawe ntacyo yabaye.

Uyu mushoferi wari utwaye ikamyo yatangarije police ko impanuka yatewe no kuba umushoferi wari utwaye iriya modoka ntoya yari ari kugendera ku muvuduko urengeje urugero bigatuma agongana n’ikamyo ye.

Police ishami ryo mu muhanda ikorera muri aka gace yatangaje ko hagikorwa iperereza kugirango hamenyeka icyaba cyateye iyi mpanuka cyanyacyo dore ko n’abashoferi b’imodoka nini bakunze kubigiramo uruhare mu mpanuka zibera muri uyu muhanda.

Abitabye Imana ni umbyeyi umwe w’umumama n’abana be bane b’abahungu, bahise bajyanwa ku buruhukiro bw’ibitaro bya Nakuru naho abakomeretse nabo bajya kwitabwaho.

Uyu muhanda wa Nakuru-Nairobi ni umwe mu mihanda iberamo impanuka nyinshi muri kiriya gihugu cya kenya, gusa nanone impanuka hafi ya zose zibera muri uyu muhanda usanga zatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi bakunze kugenderaho bitewe n’uburyo uyu muhanda wisanzuye.

Ni mu gihe kandi abaturuge ndetse n’izindi nzego bakomeza gusa inzego nka Police ishami ryo mu muhanda ko hakorwa ibishoboka byose iki kibazo k’impanuka za buri gihe kigashakirwa umuti.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments