Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Minisiteri y’uburezi yasobanuye impamvu hari abanyeshuri bahawe kwiga amasomo batsinzwe kurusha andi nuko bicyemurwa

Nyuma y’uko kuri uyu wa 27 Kanama 2024 NESA isohoye amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku mbuga nkoranyambaga no hirya no hino mu baturage hacitse ururondogoro nyuma yuko bigaragaye ko hari abanyeshuri bahawe kwiga amasomo batsinzwe kurusha andi.

Urugero wavuga nk’umwana wabonye 0 muri Maths, 1 muri Physics 0 muri Chemistry ariko ugasanga yahawe kwiga ayo masomo atatu kandi mu byukuri ariyo yatsinzwe cyane.

Nyuma yuko abantu benshi bakomeje kwibaza icyo NESA na Minisiteri y’uburezi bagendeyo bakora ibi, MINEDUC yaje gutangaza uko byagenze ndetse isobanura nuko bicyemurwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko iyo batanga ibigo, hari abana baba baratsinze cyane ndetse abo babaha ibyo bahisemo kwiga ndetse ndetse akenshi boherezwa ku bigo bahisemo kwigaho.

Naho abana baba bataratsinze neza bagerageza kubaha ibigo byegereye aho batuye, rero hari igihe usanga umwana bamuhaye kwiga ibyo atumva bitewe nuko ariryo somo riboneka hafi yaho atuye, bitewe naho batuye baba barashyize mu bipapuro byabo byo gususha.

Minisitiri kandi yavuze ko aba bana boherezwa kwiga ku bigo byo kwiga bataha, si ngombwa ngo bige amasomo bahawe igihe batayashoboye, ahubwo bo bafite uburenganzira bwo guhindura isomo cyangwa akaba yashakishirizwa umwanya ku kindi kigo biga bataha cyangwa ikigo kigenga.

Kuri ubu amasomo y’umwana wa 2024 ~ 2025, ateganyije gutangira mu kwezi kwa Nzeri tariki ya 9 uyu mwaka wa 2024. Ni mu gihe kandi NESA iherutse gutangaza ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kugenda tariki ya 6 Nzeri 2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments