Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali-Nyamirambo umwana w’imyaka 15 yateye mugenzi we icyuma aramwica

Kigali mu murenge wa Nyamirambo haravugwa inkuru y’akababaro y’umwana w’umuhungu wishe mugenzi we bangana amuteye icyuma cyo mu mutima.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, Akagali ka Kivugiza, mu Mudugudu wa Muhoza, aho umwana w’imyaka 15 yiciye mugenzi we w’imyaka 16 bapfa flash disk.

Amakuru ducyesha BTN avuga ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2024, uwishwe yabanaga na mukuru we naho uwishe yari umwana uzwi nka Marine.

Abaturage batanze amakuru babwiye umunyamakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abana batatu b’abamarine basagariye uyu mwana wishwe witwaga Steven, bakamubaza niba abaha flash yabo bamutije cyangwa akayigura, naho umwana arayibura.

Nyuma yo kuyibura nibwo batangiye kumurwanya umwe agiye kumutera icyuma , mukuru w’uwo mwana atabarira hafi ariko biba ibyubusa kuko umwe w’imyaka 15 yahise afata icyuma akagisogota mu mutima wa Steven , ahita yikubita hasi.

Umwe ati” Abana baje biyamira uko ari batatu bavuga ko bamubonye kumbi yari nyakwigendera Stiven. Bamubajije niba abaha flash bamutije cyangwa niba abaha amafaranga gusa arabibura.

Undi ati” Ubwo bamufashe bashaka kumutera icyuma ariko mukuru we aratabara gusa biba iby’ubusa kuko umwe ufite imyaka 15 yahise amukubita icyuma  mu cyico ahita yikubita hasi”.

Umugabo wari ucumbikiye Steven na Mukuru we yagize ati ” Steven ejo ku Cyumweru twari kumwe twemeranya kumbumbira amatafari yo kubakisha inzu. Nari maze gukinga urugi ku nzu yabanagamo n’umuvandimwe we”.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, abaturage barakajwe narwo cyane ndetse basaba ubuyobozi ko uyu mwana yahabwa ubutabera, n’aba bana b’abamarine bagakurikiranwa, dore ko uwo wishe yagiye yigamba ko uwashatse kumufata azagaruka akamwica nawe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments