Thursday, October 31, 2024
spot_img

Kigali kuri Chic habereye impanuka ikomeye aho imodoka yagonze moto 11

Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri CHIC habaye impanuka ikomeye cyane, aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yari ifite  ibirango bya RAG572R, yagonze abantu igeze ku bamotari biba ibindi bindi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, aho iyi modoka yari iturutse mu mujyi rwagati muri karitsiye commericial ikagonga umumotari wambere ubundi ikamanuka  kunyumabo ya 2000House, aribwo yaje kujyera aho abamotari baparika ubundi ibiraramo ibashingisha ubwamene.

Iyi modoka nayo imaze kugonga aba bamotari yagiye ifatwa mu byuma biri imbere y’inyubako ya CHIC, ubundi umudamu wari uyitwaye avamo ntakibazo cyamugezeho gusa asa nkuwahungabanyijwe n’ibimaze kuba.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko uyu mudamu yabonye agonze umumotari wambere  agacyeka ko apfuye bityo agashya ubwoba. Kubera ubwoba bikaba aribyo byatumye afata  ku muriro aziko afashe feri bityo bigatiza umurindi iyi mpanuka.

Umuvugizi wa Police SP Emmanuel Kayigi yatangaje ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ndetse ko umuntu umwe ariwe wakomeretse cyane ku buryo yatwawe mu bitaro bya CHUK naho abandi 4 bakomeretse bidakabije.

Amakuru akomeza avuga ko moto 11 arizo zagonzwe n’iyi modoka yari itwawe n’umudamu, ndetse hari n’izindi modoka yagiye agonga mbere yuko agera muri izi moto.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments