Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali Imodoka yarenze Umuhanga irangirika bikomeye

Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Péage hepfo y’ahakorera Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024 habereye impanuka y’imodoka.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare n’imiyoborere mibi by’umushoferi warengeje imodoka umuhanda agonga igiti irangirika.

Ati “Imodoka yavaga Sopetarade yerekeza Péage umushoferi ayirenza umuhanda agonga igiti imodoka igaruka mu muhanda ariko yari yamaze kwangirika”.

SP Kayigi avuga ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo igire uwo ihitana, hangiritse imodoka gusa.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika bakibuka ko umuhanda uba ugendwamo n’ibindi binyabiziga.

Ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari bakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu”.

SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunyweless, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko banyoye ibisindisha, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda.

SP Kayigi aributsa kandi abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments