Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali: Dogiteri w’ibitaro yibye umugore w’abandi none yatawe muri yombi ashinjwa kwica umwana w’umugabo yatwariye umugore

Mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge hatawe muri yombi Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara, acyekwaho kwica umwana yareraga.

Umwana uyu mugabo acyekwaho kwica ni umwana w’umugore babanaga, akaba ari umuhungu w’imyaka 8 witwaga Ganza Lyanne.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko ubusanzwe uyu mugore witwa Assoumpta yari afite undi mugabo witwa Uwimana Jean Bosco, ariko uyu mu Dogiteri akaza kumumupapura.

Ubwo uyu mugabo yakoraga ku Bitaro bya Nyanza atari yajya kuba umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma, umugore wa Jean Bosco, nawe yari umucungamutungo w’ibyo bitaro.

Nyuma nibwo uyu mugabo yaje kubenguka umugore w’abandi, bitewe nuko uyu mugore n’umugabo we batabanaga byemewe n’amategeko, yahise amutwara basezerana byemewe n’amategeko.

Uyu mugabo amaze kubona ko abuze umugore we bari bamaranye imyaka 10 ndetse bakaba bafitanye n’abana babiri, yahise ajya mu rukiko arega umugore we asaba ko bamuha abana be akabirerera kuko atizeye umutekano wabo. Gusa urukiko rwabitesheje agaciro.

Nyuma yibyo byose mu gitondo umugabo yakiriye telefone ivuye ku wahoze ari umugore we imubwira ko umwana wabo w’umuhungu witwa Ganza apfuye.

Umugabo kubyakira byamugoye gusa nawe yahise ahamagara abo mu muryango we abasaba ko bahagera (mu murenge wa Kigali) aho batuye bakareba uko byagenze.

Abo yoherejeyo basanze ngo umwana yapfuye urupfu rudasobanutse, abo muri urwo rugo bavuga ko umwana yiyahuye akoresheje furari.

Gusa Ise w’umwana yibajije uburyo umwana w’imyaka 8 yiyahura biramucanga, bakomeje kugenzura basanga umuntu wanyuma wabonanye n’uwo  mwana ari Dr Pascal Ngiruwonsanga.

Ise w’uyu mwana avuga ko ababazwa no kuba yarimwe abana be none bikaba bigeze aho umwe yicirwa aho, ndetse akomeza avuga ko umwana we agomba guhabwa ubutabera kuko ntibyarangirira aho.

Uyu mugabo ucyekwa yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB i Karama naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro gukorerwaho isuzuma. Iperereza riracyakomeje.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments