Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali 22 batawe muri yombi bari mu kabyiniro k’abambaye uko bavutse

Mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabari karimo abakobwa babyina bambaye ubusa buri buri.

Aba bantu 22 batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira  ku wa 18 Kanama 2024, ubwo aka kabyiniro karimo gakora.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari abagasohokeyemo, nyiri akabyiniro, abacuranzi, abakozi bakoramo ndetse n’abo babyinnyi babyina bambaye ubusa buri buri (abamansuzi).

Biravugwa ko uyu muntu nyiri akabari atari ubwambere afatiwe muri iyi case, kuko no mu mwaka wa 2023 bamufungiye akandi kabyiniro k’abambaye ubusa kari gaherereye mu Gatsata.

Ubusanzwe aka kabari gakora gafunze ndetse karinzwe n’abasore b’ibigango, ku buryo umuntu we ubonetse atapfa kwinjiramo.

Aka kabyiniro kandi gakorera mu inzu iri mu gipangu ku buryo iyo uhanyuze ugirango ni inzu ituwemo bisanzwe, ndetse uri hanze ntushobora kumva amajwi y’umuziki uri mu nzu kuko harimo ibikoresho byikoranabuhanga bituma amajwi adasohoka.

Aka kabyiniro ubusanzwe ngo gakora kuva kuwa 4 kugera ku cyumweru ndetse kagakora mu masaha y’ijoro kugera mu gitondo saa Moya abantu batashye.

Kwinjira muri aka kabyiniro biba ari amafaranga ibihumbi 5 Rwf mbere ya Saa tanu z’ijoro naho iyo zigeze batangira kwishyura ibihumbi 10 Rwf, kandi ntiwapfa kwinjiramo uko wiboneye udafite umuntu uhamenyereye ukujyanamo kuko baba bacyeka ko inzego z’umutekano zabinjirana.

Iyo ugeze muri aka kabyiniro ntuba wemerewe gukoresha telefone mu rwego rwo kwirinda abashobora gufata amashusho y’abo bantu barimo cyangwa abo bakobwa babyina bambaye ubusa. Niyo ushaka kwitaba cyangwa kohereza message, urasohoka.

Amakuru avuga ko abakobwa bakoraga nk’ababyinnyi muri aka kabari bari hagati y’imyaka 21 na 28.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments