Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kicukiro Abanyerondo bakubise umusore wari uvuye kureba umugeni we bamugira intere

Abaturage bo mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka baratabaza inzego zo hejuru ngo zihagarike urugomo ndetse n’akarengane abantu bkomeje gukorerwa n’abanyerondo bakabaye aribo bacunga umutekano.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2024, Abanyerondo bakorera muri uyu murenge wa Masaka batangiriye umusore witwa Nigena Eric bakamukoreraho urugomo, ndetse bakamukubita bakamugira intere.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musore yahuraga n’aba banyerondo bamugiriye nabi, yari avuye kureba umukobwa bari kwitegura kurushinga, ageze mu nzira yakubitanye n’aba banyerondo baramukubita ntambabazi.

Ibi bibaye kandi nyuma yuko mu minsi yashize nabwo mu murenge wa Muhima harimo havugwaga inkuru y’umunyerondo wahuriye n’umudamu mu nzira afite akabido karimo ubushera bakakarwanira birangira amuhiritse muri rigori y’amazi avunika umugongo.

Abanyerondo mu mande nyinshi z’igihugu bakomeza gushyirwa mu majwi yuko aribo bahungabanya umutekano aho kuwucunga nk’inshingano bahawe. Rimwe na rimwe usanga bavugwa muri case zo kwiba, gukubita abantu ndetse n’ubusinzi rimwe na rimwe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments