Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kamonyi Umusaza w’imyaka 94 yahiriye mu nzu

Mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Umusaza wari ugeze mu zabukuru yahiriye mu nzu ye apfiramo.

Ahagana Saa Tatu za n’ijoro zo ku wa 24 Kanama 2024 nibwo uyu musaza wari usanzwe yitwa Rubanzambuga Boniface yahiriye mu nzu nyuma yo gufatwa n’inkongi  arimo imbere ariko akabura uwamusohoramo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yari asanzwe abana n’umwuzukuru we w’imyaka 18, ndetse inzu ikaba yahiye ahari ariko akabura uko amusohoramo kuko atari kubasha kumuterura wenyine.

Rero kuko aba bari batuye mu gace kameze nk’icyaro, ubufasha bwatinze kuboneka, ndetse nuwo mwuzukuru yagiye gutabaza ariko biba iby’ubusa kuko abantu benshi baba baryamye muri ayo masaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide yemeye iby’aya makuru, avuga ko hagikekwa ko iyi nkongi yaba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Ati “Ni byo koko uyu musaza yitabye Imana. Byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro, kandi mu bice by’icyaro abenshi baba baryamye, ni nayo mpamvu ubufasha bwatinze”.

Iperereza ryahise rikomeza kugirango hamenyekane ikihishe inyuma y’iyo nkongi y’umuriro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments