Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kamonyi umugabo yagiye kwiha akabyizi Saa saba zijoro mu rugo rw’abandi inka iramurega

Mu karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 50 y’amavuko wagiye mu rugo rw’abandi, ahagana saa saba z’ijoro agiye kwiha akabyizi n’umukozi wo muri urwo rugo ariko inka ikamufatisha.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari amaze gukuramo imyenda ari mu nzu umukozi araramo, inka yabiye cyane nk’ifite ikintu ibaye bituma ba nyiri urugo basohoka baje kureba icyo ibaye, umugabo nawe yumvise basohotse ubwoba bukwira mu maguru.

Nyiri urugo(Umugore) yasohotse mu ijoro agiye kureba icyo inka ibaye mu kiraro cyayo, gusa ahita asubira mu nzu kuzana itoroshi kugirango arebe icyo inka ibaye, Nyamugabo nawe aba asohotse yiruka yambaye uko yavutse ndetse n’agakingirizo ke mu ntoki.

Ubwo yagendaga yitsimbatsimba, umugore ageze hanze yabonye inka iri kwabira ireba aho wa mugabo yihishe, umugore mu kubyibazaho aba atunzeyo itoroshi, niko kubona umugabo uhahagaze.

Ati “Ngewe nazanye itoroshi ngirango ndebe niba inka yatewe n’intozi kuko zari zimaze iminsi zidutera, ubwo uyu mugabo yari yihishe ahantu mu gakorodori karimo umwijima, nyimukubita amaso nagize ngo ni b’abantu barara bacuragura, niko kumurika ndamubaza nti uri gukora iki aha wambaye ubusa, ndebye neza nsanga ni umugabo duturanye, nange ubwange narimfite ubwoba ariko nihagararaho nk’umugore uri mu rugo rwe.”

Akomeza agira ati “Ubwo aho ku nsubiza yahise yiruka nange mwirukaho mvuza n’induru, ariko kuko mu rugo hakorotiriye yabuze aho aca ndamufata, nkomeza kumuza icyo ahamara ariko yanga kunsubiza, niko guhita mvuza induru mfata na telefone mpamagara abana bari baryamye mu nzu ndababwira ngo baze ndetse bahamagare n’irondo.”

Uyu mugabo nyuma yo kumva ko bagiye guhamagara irondo yahise yemera kuvuga, Ati “Ndakubwira wihamagara irondo, nukuri nari naje kuri gahunda y’uriya mukobwa (umukozi)”.

Gusa umugore acyumva ko umukozi ariwe wari wamutumiye, yatunguwe cyane kuko asanzwe aziko ari umwana mwiza witonda utakora ibyo bintu.

Umukozi nawe ubwo yari yibereye mu nzu yanze gusohoka kandi mu byukuri byose byaberaga hafi y’inzu abamo ariko akomeza kwigira nyoni nyinshi banamusohoye avuga ko ntabyo azi.

Ubwo abumvise induru yavugijwe na wa mudamu, bari baje gutabara ndetse n’abanyerondo bahari, bakomeje kumuhata ibibazo.

Umugore ati “Ubundi iyo aza kwemera kumbwira hakiri kare nyimufata ntabwo nari kumuhururiza nari kumureka ntibimenyekane ariko nagize ngo ni umugizi wa nabi ndamuhururiza.”

Akomeza ati ” Ubusanzwe umugore we ntabwo bakunze kuba bari kumwe kuko afite akazi akora mu kandi karere katamwemerera kuba yataha buri munsi, gusa uyu munsi wo umugore we yari ahari.”

Umugore w’uyu mugabo nawe yari ari aho, ndetse yuje uburakari bwinshi, ashaka no gufata umwase ko awumukubite ariko abaturage baratabara.

Abaturage bahise basaba irondo ko ryararana uyu mugabo ntatahe iwe mu rugo kuko we na madumu rwari kurara rushya.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments