Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Izaba itwikiriye hose! Mu Rwanda hagiye kubakwa indi stade iri ku rwego rwo hejuru

Mu mwaka wa 2022 nibwo akarere ka Nyanza katangiye umushinga wo kuzubaka Stade Olympic ya Nyanza, bemerewe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Kugeza ubu abantu benshi ntibari bacyumva iby’uwo mushinga wo kuzamura iyi stade izaba ari imwe muri stade nziza ziri mu gihugu, yewe bwe bari baziko byahagaze.

Gusa mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangaje ko umushinga wo kubaka iyi stade ukomeje gusa bakaba bari bagitegereje gukusanya amafaranga azabibafashamo.

Yavuze ko kandi kugeza ubu bamaze kwishyura bamwe mu bantu bazimura, n’abatarishyurwa bazishyurwa vuba, kandi imirimo yo kubakwa kw’iyi stade igiye gutangira vuba kuko ibyasabwaga bigeze ku kiciro cya nyuma.

Yagize ati: “Kubaka Stade ya Nyanza biracyahari kuko ni Umukuru w’Igihugu wayitwemereye.”

Akomeza agira ati “Turi gushaka ubushobozi bwo kuyubaka dufatanyije na Rwanda Housing Authority na Minisiteri ya Siporo. Turi gushaka uburyo izubakwa kuko ibindi byararangiye harimo inyigo no kwishyura bamwe mu bo tuzimura. Abasigaye na bo bazahita bishyurirwa rimwe ubwo amafaranga azaba abonetse.”

Iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari 28, aho izaba itwikiriye hose, ifite parikingi nini, ikibuga cyo gukiniramo ku ruhande, ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Iyi stade izuzura itwaye amafaranga milliari 146 z’amafaranga y’u Rwanda.

Stade ya Nyanza izaba yiyongereye ku bindi bibuga biri guteganywa kubakwa birimo Stade izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Kigali Pele Stadium izashyirwa ku rwego rugezweho. – AMAFOTO

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments