Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Insengero 306 zigiye gusenywa burundu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yatangaje mu igenzura imazemo iminsi ryo kugenzura ko insengero zujuje ibisabwa, hagenzuwe insengero 14 094 ndetse hemezwa ko hari inyubako zigiye gusenywa burundu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu kiganiro na RBA yasobanuye ko muri izo nsengero zakoreweho igenzura hari 600 zidakwiye kuba zisengerwamo ndetse bigaragara ko zashyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga, bityo rero muri izo nsengero harimo 306 zizasenywa burundu.

Yagize ati: “Uyu munsi ubugenzuzi bwakozwe ku nyubako yitwa urusengero. Kugeza ubu twangenzuye inzu zisengerwamo 14 094, hari abafite ibibazo binyuranye, harimo izigaragara ko zidashobora kongera gukorerwamo bitewe n’aho ziherereye.

Izo ni zo zigomba kuhava bitewe n’uko ahantu ziri ziri mu manegeka. Harimo izirengera 600, muri zo 306 ntabwo wakongera kuzikoreramo na banyirazo barazizi, muranavugana bakavuga ngo ndumva nazategereza nkubaka inzu nashyiramo abantu ijyanye n’icyerekezo.”

Uretse kuba kandi izo nsengero zizasenywa izindi zigafungwa, hari n’ahandi hantu 110 hagaragaye ko abantu bahasengera kandi hakaba hashyira ubuzima bwabo mu kangaratete, muri aho hantu harimo ubuvumo, imisozi, aho bita mu butayu n’ahandi.

Minisitiri yakomeje avuga ko aho naho hazafungwa kuko ari hamwe mu hateza ibyago abahasengera kandi rimwe na rimwe iyo uganirije abahasengera uba wumva ntamyumvire yo kuhava bafite ngo bajye gusengera ahantu hazima.

Ati: “Mu bugenzuzi bwakozwe hari ibice bibiri birimo ahantu hitwa inzu zisengerwagamo (urusengero) ndetse hari n’ahasengerwa hatari n’inzu murabizi ko hari Abanyarwanda basengeraga mu misozi, ahantu hari amazi hari ubuvumo, ibitare, ibintu byinshi twitaga ubutayu, ukumva inkuba yakubise abantu wajya kureba ugasanga ni ahantu hateye ikibazo.”

Akomeza ati: “Tumaze kubona ahantu 110 mu Gihugu twumvikanye ko aha hantu tuhafunga, kuko nta kintu na kimwe gishobora kurinda abantu gihari”.

Ibi kandi bije nyuma yuko ikigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB kimaze gufunga insengero zikabakaba mu bihumbi 9 ndetse hakaba hari andi matorero 43 aherutse gufungwa burundu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments