Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Inkongi y’umuriro yatwitse ibifite agaciro ka million 19 i Nyanza

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu Bweramana, inkongi y’umuriro yatatse imitungo y’abaturage yangiza ibifite agaciro ka million 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, yabaye ku wa 19 Kanama 2024,aho yatatse ahantu bakorera imirimo yo gusya ibiribwa nk’imyumba , amasaka, n’ibindi.

Iyi nkongi y’umuriro yangije ibyuma bisya ndetse n’inyubako bikoreramo, aho yangije ibyuma bisya by’abantu babiri aribo Kamagaju Donathile na Ruzibiza Jean Claude.

Ibyuma bya Ruzibiza Jean Claude byahiye ni 2 naho ibyuma bya mugenzi we Kamagaju Donathile byahiye ni ibyuma 8 bisya. Ibyuma byose hamwe byahiye ni 10, bifite agaciro ka million 19 z’amafaranga y’u Rwanda  utabariyemo ibindi bintu byahiriye muri izo nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko bakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’amashanyarazi.

Yagize ati “Hari mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nta n’abantu bakoraga turakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.”

Amakuru avuga ko urutsinga ruva ku ipoto rujyana umuriro aho ibyo byuma byakoreraga, nirwo rwafashwe n’umuriro narwo rufatisha inzu zakoreragamo ibyo byuma.

Abaturage bagerageje gutabara ngo bazimye uwo muriro ariko basaga ibyuma byose byahiye birakongoka. Ni mu gihe amakuru avuga ko ibi byuma byose nta bwishingizi byari bifite.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments