Mu gihugu cya Kenya hamwe mu hantu hugarijwe n’imyigaragambyo idasanzwe muri iyi minsi ndetse akaba ari n’igihugu gituyemo abanyarwanda benshi, Naho amatora y’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda yarakozwe ku munsi wo ku wa 14 Nyakanga 2024.
Ubusanzwe uduce two mu mujyi wa Nairobi, imirimo myinshi yakomeje gukomwa mu nkokora n’imyigaragambyo y’abaturage biganjemo urubyiruko barimo kwinubira imisoro iri hejuru yashyizweho na Leta iyobowe na Ruto.
Gusa nubwo iyi myigaragambyo ihari, ntibyabujije Abanyarwanda gutora kuko kuri iyo tariki ya 14 Nyakanga hari agahenge kuko nta myigaragambyo yabaye, kuri ubu abigaragambya bateganya ko bazasubira mu mihanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Bamwe mu banyarwanda batuye muri Kenya baganiriye na ITYAZO, bavugo ko amatora muri kiriya gihugu yakozwe, nubwo hari aho byagiye bitinda ariko ko ababishinzwe bagerageje ibishoboka kugirango buri munyarwanda wese atahe abashije gutora abayobozi babereye u Rwanda.
Nkuko bamwe mu baganiriye na ITYAZO bakomeza babivuga, bavuze ko mu bindi byose amatora yagenze neza gusa hakaza kubaho ikibazo k’impapuro z’amatora zabaye nyeya bitewe nuko izoherejwe na NEC zari nyeya. Gusa abari babishinzwe bagerageje ibishoboka kugirango haboneke izindi mpapuro, ndetse ntabwo byatinze.
Mu mashusho agaragaza uko byari bimeze muri kiriya gihugu, yerekana ko kuri site yitora, ubwitabire bw’abanyarwanda bari baje gutora bwari buri hejuru.