Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Nzeri 2024, imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoreye impanuka mu ishyamba rya Nyungwe ubwo yari itaragera aho ijya.
Iyi modoka yari itwaye ibikoresho bitandukanye birimo imiti n’ibindi, yari ivuye i Kigali ariho ibikuye yerekeza mu karere ka Rusizi.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yaburaga feri ikarenga umuhanda igeze mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano.
Umushoferi wari uyitwaye yakomeretse gusa yahise atabarwa n’ingabo z’igihugu zari muri iryo shyamba zicunze umutekano.
Uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganga.