Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 imodoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Kigali yakoze impanuka ikomeye yiyubika mu muhanda.
Amakuru avuga ko iyi modoka yakoze impanuka mu masaha y’umugoroba ubwo yari igeze mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kinyinya. Iyi modoka yari isigayemo abagenzi 26. Muri abo bagenzi bose nta numwe wahasize ubuzima.
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise itabarira hafi, abantu bajyanwa kwa muganga bahabwa ubufasha bw’ibanze bose bataha iwabo uretse abantu babiri baraye mu bitaro kuko bakomeretse bikabije.
Umuvugizi wa SP Emmanuel Kayigi yagize ati “ Abakomeretse ntabwo bakomeretse cyane, kuko imodoka yagushije urubavu, abari mu modoka bahawe ubutabazi bajyanwa kwa muganga kuri CHUK, ariko bagezeyo barataha, abakomeretse cyane ni babiri ariko bigaragara ko nabo bashobora gutaha.”
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kandi yavuze ko icyateye impanuka ari ukutaringaniza umuvuduko .
SP Emmanuel Kayigi yavuze ko umushoferi yananiwe gukata ikorosi, hanyuma ahita agonga umukingo n’ipoto imodoka igusha urubavu ijya mu muhanda. Icyakora ngo Polisi yahise itabara abo bagenzi nyuma iza gukura iyo modoka mu muhanda.
SP Emmanuel Kayigi , yasabye abashoferi kwigengesera mu muhanda kandi bakirinda gucomokora ibyuma bishinzwe kuringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga(Speed Governor.)”