Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe ya Azam Fc yageneye impano H.E Paul Kagame ndetse Rayon nayo itanga impano- Amafoto

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 nibwo kuri stade ya Kigali Pele Stadium habereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Igikundiro. Ndetse kuri uyu munsi ikipe ya Azam Fc yifatanyije na Rayon Sports mu kwizihiza uyu munsi.

Kuri uyu munsi abayobozi b’amakipe yombi bagiye bagenera impano abandi bayobozi bitewe n’imikoranire myiza iri hagati y’amakipe ndetse n’ibihugu.

Iyi kipe ya Azam FC ikomoka mu gihugu cya Tanzania yageneye Impano umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame kubera imibanire myiza bashima iri hagati y’ibihugu ndetse no guteza imbere ruhago. H.E Paul Kagame yagenwe impano y’umupira wa Azam Fc wanditseho Kagame.

Rayon Sports nayo kandi kuri uyu munsi yageneye impano Ambassador wa Tanzania mu Rwanda, ndetse igenera Umuyobozi wa Azamu Fc impano. Aba bose bahawe impano z’imipura ya Rayon Sports.

Ni mu gihe kandi tumwe mu dushya twaranze uyu munsi, ari uburyo Umukinnyi Haruna Niyonzima yakiriwe. Aho yakiriwe nk’umunyabigwi ukomeye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments