Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ijoro ryacyeye i Kigali impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri zishyira Saa Moya, mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye, abantu bamwe bayiburiramo ubuzima abandi barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka ya FUSO bicyekwa ko yabuze feri ikagonga abantu barimo abamotari bari mu muhanda bari mu kazi.

Amakuru avuga ko iyi modoka yaturutse Kicukiro Centre igana ahazwi nko kwa Gitwaza, imanuka iri kuvuza amahoni menshi iburira abantu ngo bave mu nzira kuko wabonaga imeze nk’iyacitse feri.

Umushoferi wari uyitwaye yabanje kugonga ipoto ngo arebe ko yahagarara ariko biranga, yakurikijeho kugonga imodoka yarebaga mu cyerekezo iyo FUSO yaturukagamo ariko nabwo ntiyahagaragara.

Iyi FUSO uko yakomezaga kumanuka ivuza amahoni menshi niko yangizaga ibintu, nyuma yaje kugonga moto ebyiri ziriho abamotari ndetse zitwaye n’abagenzi. Ni nabwo iyi modoka yabashije guhagarara.

Rugikubita abantu batatu bahise bahaburira ubuzima, barimo motari umwe n’umugenzi yari atwaye, n’undi mugenzi wari utwawe n’uwo mumotari wundi wagonzwe. Uwo mumotari we yakomeretse bikabije nkuko ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru kibivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru ndetse atangaza ko abakomeretse cyane ari batatu barimo na tandiboyi w’iyo FUSO, ubu bakaba bajyanywe kwitabwaho ku bitaro bya Kibagabaga.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko nubwo bivugwa ko ari ukubura feri byateye iyi mpanuka, ariko umushoferi yabigizemo uruhare kuko yajyanye imodoka mu muhanda abizi neza ko ifite ikibazo.

Avuga ko mbere yo gukora iyi mpanuka, imodoka yari yamuzimiyeho yanze kwaka, nibwo yabwiye abantu ngo bamusunikire ashiture. Nyuma yo gushitura yahise imanuka yiruka abura uko ayihagarika.

Polisi kandi ivuga ko Shoferi w’iyi modoka yahise ajya kwitanga kuri Polisi, ubu akaba ari mu maboko ya Polisi mu gihe hagikorwa iperereza.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments