Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere ninako ibikorwa remezo bikomeza kuzamuka ku buryo budasanzwe, amazu, imihanda, stade n’ibindi bikomeza kubakwa ubutitsa.
Kuri ubu mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo hari kubakwa inzu nini cyane izaba iri iruhande rwa Convention Center, ni inzu yitwa Nzovu Mail, akaba ari inzu izaba ari nini cyane.
Iyi nyubako izaba yujuje ibintu byinshi bisabwa, aho izaba irimo hotel ndetse irimo n’ihahiro rinini ribarizwamo ibintu byose.
Nkuko biteganywa, iyi nzu biteganyijwe ko izatangira gukorerwamo mu mwaka utaha wa 2025 mu kwezi kwa Nzeri, kugeza ubu 52% by’imyanya yo gukorerwamo muri iyi nzu, byamaze gufatwa, bivuze ko hasigaye imyanya ingana na 48%.