Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ibyakurikiye umwarimu wafashwe agiye gusambanyiriza umunyeshuri yigisha iwabo mu rugo

Umwarimu witwa John Senfuma w’imyaka 40 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda, yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukekwaho gushaka gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga w’imyaka 15 y’amavuko, ku kigo cya Hillside College Mityana. 

Amakuru avuga ko Senfuma yafashwe ubwo abarera uyu mukobwa babonaga yinjiye mu cyumba bikekwa ko agiye kumusambanyirizamo. Ndetse hari n’amashusho yafatiwe mu rugo rwo kuri uwo mukobwa, yerekana Senfuma asaba imbabazi aba babyeyi bamufashe, ibi biri kuzamura uburemere bw’ikirego. 

Polisi ivuga ko uwatanze ikirego ari madamu Sheilah w’imyaka 26 utuye ahitwa Kyebando Erisa Zone mu Karere ka Kampala District usanzwe urera uyu mwana. Abashinzwe iperereza basanze udupaki tubiri tw’udukingirizo tutakoreshejwe hamwe n’inoti ya Shs 1.000 mu mufuka wa mwarimu John Senfuma. 

Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyanya, bivugwa ko uyu mwarimu yari agiye iwabo w’uyu munyeshuri yigisha kugira ngo baryamane nk’uko byatangajwe n’ababyeyi be. Amakuru yagaragaye mu iperereza avuga ko ifatwa rye ryaje nyuma y’ibimenyetso byavumbuwe n’ababyeyi b’umukobwa mu butumwa bwa WhatsApp Bwana Senfuma yandikiranye nawe. 

Mu butumwa bumwe bwabonetse, Senfuma yamwandikiye ati: “Aho gukoresha amafaranga mu gukodesha icyumba, kuki ntayaguha ko ukeneye amafaranga.” Muri ubwo butumwa kandi harimo ko uyu mugabo atari yizeye umutekano kuri uyu munyeshuri. Senfuma yamubajije ati: “Ufite umutekano mu rugo no ku irembo?”. 

Muri icyo kiganiro uyu mukobwa yababye uyu mwarimu kuza mu gihe nyirasenge usanzwe umurera atari kuba ahari. Bwana Senfuma yasanze uyu mukobwa iwabo ku wa 13 Mutarama 2024, kugira ngo bakore ibyo bari bumvikanye gusa aza gufatwa ataratangira kumusambanya. Ababyeyi b’uyu mwana ngo batangiye kumukubita bamuhata ibibazo, nyuma nibwo bamenye ko yigisha ku kigo uwo mukobwa yigaho. 

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Hillside College Mityana ntiburashyira ahagaragara itangazo kuri iki kibazo, ariko biteganyijwe ko abo mu nzego z’ubutabera bagaragaza ibirego Senfuma ashobora gukurikiranwaho. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments