Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ibigo by’amashuri 49 byafunzwe

Mu karere ka Rubavu, Ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, bwafunze amashuri agera kuri 49 yiganjemo ay’inshuke.

Ibi bije nyuma yuko byagaragaye ko hari amashuri amwe na mwe atujuje ibisabwa hirya no hino mu karere ka Rubavu, ayo mashuri akaba adafite ubuzirantenge, amenshi akaba akora mu buryo butemewe ndetse akaba afite inyubako ziteye impungenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko nubwo aya mashuri yafunzwe kandi abana bari baratangiye kwiga, ko batabatunguye kuko bari baramenyesheje ba nyiri ayo mashuri ko amashuri natangira bataruzuza ibisabwa bazayafunga.

Yagize Ati “Ubwabyo ni umubare munini ukurikije umujyi muto nka Rubavu, ni byiza kugira ibigo byigenga ariko byubahirije amategeko. Ntabwo batunguwe no kubifunga kuko iki gihe cyose cy’ikiruhuko bari baramenyeshejwe ko nibatubahiriza ibisabwa bazahagarikwa.”

Akomeza ati ” Usanga bimwe muri ibyo bigo byaratangiye gusa nta rwego na rumwe bisabye uburenganzira kandi iyo tuvuze ireme ry’uburezi rishingira ku bintu byinshi harimo abarimu, amasomo atangwa, uburyo abana bafatwa n’ibikorwa remezo kandi ibyo byose bigomba kugenzurwa.”

“Hari ibyo twabonye bidakwiye kubaho bitewe n’aho biri n’imiterere yabyo tukabona byaba ari ukwangiza abana b’u Rwanda.”

Umuyobozi avuga ko aya mashuri niyubahiriza ibisabwa, nko kureka gukorera mu nzu zo guturamo, kubaka inyubako zujuje ubuzirantenge, kwiyandikisha, kuva mu manegeka, n’ibindi bazongera bafungurirwe.

Avuga ko kandi ku bijyanye n’abanyeshuri bigaga muri aya mashuri bakaba baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri bazafashwa hakabaho ibiganiro n’abayobozi b’amashuri kugirango abana batazacikanwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments