Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Rwamagana Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi, Million zirenga 12 zose zirashya

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, Mu karere ka Rwamagana inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka ndetse n’ibyarimo byose birashya.

Ibi byabereye Mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka.

Amakuru avuga ko ubwo iyi nzu yashyaga nta kintu nakimwe cyabashije kurokorwa, ndetse ko ibyahiriyemo byose bifite agaciro ka million 12 n’ibihumbi 700, harimo n’igisenge k’inzu nacyo cyangiritse ku buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.”

Amakuru atangwa na police, avuga ko hataramenyekana icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro, gusa amakuru atangwa na nyirinzu avuga ko ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza siriko.

SP Twizeyimana kandi akomeza agira abantu inama yo kwirinda inkongi z’umuriro zishobora guterwa no gukoresha abantu batabifitiye ubumenyi mu gushyira insinga z’amashanyarazi mu nzu, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, gukoresha nabi gas zifashishwa mu guteka, kuba abantu bakorera ubucuruzi mu nzu zagenewe guturamo, gucomeka ibikoresho byinshi ahantu hatabifitiye ubushbozi, n’ibindi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments