Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Nyanza ubukwe bwahagaritswe igitaraganya n’ubuyobozi nyuma yo gucyeka ko bari kurenga ku mategeko

Mu Mudugudu wa Nyabubare mu kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’ubukwe bwahagaritswe ubwo bwarimo bujya mbere bitewe nuko bicyekwa ko bwari buri gukorerwa mu itorero ryahagaritswe burundu mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2024, nibwo ubuyobozi bwamenye ko abantu bicyekwa ko ari Abagorozi  bari gukora ubukwe mu buryo butemewe bitewe nuko iri torero ryahagaritswe burundu mu gihugu.

Abayobozi bamenye ko ku muharuro wo ku witwa Sibomana Emmanuel mu gashyamba gahari harimo kubera imihango y’ishyingira ndetse bikaba biri gukorwa n’abagorozi.

Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bahise bihutira kujya aho hantu, basanga hari Umugeni wambaye Ivara ndetse hari n’Umukwe, na Pasiteri bigaragara ko basaga nkabaje gushyingiranwa, Pasiteri bicyekwa ko ari uwo mu bagorozi.

Nyuma yo kubasanga mu gisharagati bari bubatse , Ubuyobozi bwaganirije abantu bose bari bitabiriye ubwo bukwe, ndetse ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika ubwo bukwe bitewe nuko bitemewe ko Abagorozi bakorera mu Rwanda.

Gusa umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangarije umuseke ducyesha iyi nkuru ko bamenye ko bitari ubukwe ahubwo ko ari imiryango yari yasuranye.

Yagize ati”Abo bantu bari baje gusurana nk’imiryango ntabwo ari ubukwe bakoraga ariko bimeze birahanirwa.”

Ibi bibaye nyuma y’inkundura imaze iminsi yo gufunga insengero ndetse n’amatorero atandukanye, aho insengero zirenga ibihumbi 8 zafunzwe.

Naho hari amatorero yahagaritswe burundu mu gihugu, ko atemerewe kuhakorera ndetse n’ibikorwa byayo bitemewe bitewe nuko adafite ubuzima gatozi, muri ayo matorero n’iri ry’Abagorozi ririmo.

Ndetse kugeza ubu mu gihugu harabarurwa insengero zigera kuri 600 zitagikwiye gusengerwamo ndetse izirenga 300 muri zo zikaba zigiye gusenywa bitewe nuko ziri mu manegeka.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments