Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Nyabihu habereye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024, mu karere ka Nyabihu habereye impanuka ikomeye, aho imodoka yavaga i Musanze yerekeza i Rubavu yagonganye n’iyerekezaga i Musanze.

Iyi mpanuka yabereye Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kigali Today ducyesha iyi nkuru.

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster itwara abagenzi niyo yagonganye n’imodoka ya Prado y’umuturage ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Iyi modoka ya Coaster ya Agence ya Colombe yerekezaga i Rubavu ubwo yari igeze muri aka gace, yashatse kwihuta ngo inyure ku makamyo abiri yari ayiri imbere ariko ntibyayihira kuko yahise ikubitana n’indi ya  Prado yerekezaga i Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yemeje iby’aya makuru ndetse ashimangira ko ntawakomeretse cyangwa ngo abure ubuzima.

Ati “Coaster yabuze feri ubwo yari iri mu mukono utari uwayo ishaka kunyura ku ikamyo yari imbere yayo, igonga imodoka ya Prado yerekezaga i Musanze, ku bw’amahirwe ntawe iyo mpanuka yahitanye nta n’uwakomeretse, Polisi yahise ihagera”.

Inzego z’umutekano zahise zihagera ubwo iyi mpanuka yabaga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments