Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Ndera abantu bazanye Lisanse batwikira mu nzu umusaza

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, akagari ka CYARUZINGE, mu Mudugudu wa Karubibi, Umusaza w’imyaka 71 y’amavuko yatwikiwe mu nzu apfiramo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana baje aho uyu musaza atuye banyanyagize lisanse ku nzu ye barayitwika, ahiramo imbere arapfa ndetse n’inzu irakongoka.

Byabaye ahagana mu masaha ya Saa Ine z’ijoro, ubwo uyu musaza yari ari mu nzu wenyine, abahungu be babiri babana bari batarataha, ndetse ubwo inzu yashyaga yananiwe kwikuramo.

Abaturage bagerageje gutabara ariko basanga yamaze gushiramo umwuka, ariko bakomeza kugerageza kuzimya iyo nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemereye Umuseke ducyesha iyi nkuru aya makuru, ndetse ahamya ko iperereza ryahise ritangira, kugeza ubu hari uwatawe muri yombi ucyekwa, wari usanzwe afitanye amakimbirane na Nyakwigendera.

Ati “Nibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Uyu watawe muri yombi yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Mu gihe Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments