Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Huye imodoka yari itwaye Lisansi n’iyari itwaye inyanya zakoze impanuka ikomeye

Kuri uyu wa 3 tariki ya 7 Kanama 2024, mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, habereye impanuka ikomeye aho imodoka yari itwaye inyanya yagonganye n’impodoka yari itwaye Lisansi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inyanya yavaga i Rusumo yerekeza mu karere ka Rusizi naho imodoka yari itwaye Lisansi yavaga i Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Muri iyi mpanuka ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima uretse ko abantu babiri aribo bakomeretse. Abashoferi bari batwaye izi modoka nibo bakomeretse kuri ubu bagiye kwitabwaho mu bitaro bya Kabutare.

Izi modoka nazo zangiritse bikomeye ndetse iya itwaye inyanya nazo zirangirika bikomeye.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yatangaje iko iyi mpanuka yatewe nuko abashoferi bombi bataye imikono yabo buri umwe akagonga undi.

SP Kayigi Emmanuel kandi aributsa abatwara imodoka ko bagomba kwirinda ibirangaza mu muhanda nko kuvugira kuri telefone, gutwara wasinze n’ibindi, ko ibi bituma umuntu yica amategeko y’umuhanda bityo impanuka zikavuka.

Ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari abakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu birimo kuvugira kuri terefone ndetse bamwe bagatwara banyweye ku bisindisa”.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments